Impamvu ukwiye gutanga amakuru

Ubushakashatsi bugaragaza ko Abanyarwanda batanga amakuru kuri ruswa igihe bahuye nayo ari bake cyane. Nyamara, itangwa ry’aya makuru niryo ryafasha mu kuyirandura burundu. Ruswa ni imungu ku iterambere ry’igihugu, ni imungu ku mutekano w’igihugu, ni icyasha ku isura nziza igihugu cyacu giharanira kugira mu ruhando rw’amahanga. Kuki serivisi wemerewe n’amategeko wayitangira ikiguzi, kandi nyirukuyiguha abihemberwa? Kuki ukwiye kurengana ngo ni uko utatanze ibyo amategeko adasaba ugura ibyo akwemerera? Kuki se wagura ibyo utemerewe, uzi neza ko umunsi wafashwe uzabihanirwa. KANDA HANO utange amakuru aho ubonye ruswa, cyangwa utwoherereze ubutumwa bugufi kuri 2641, cyangwa yewe unahamagare kuri 2641, byose ni ubuntu. DUFATANYIRIZE HAMWE, turwanye ruswa.

3398

New cases

687

Open cases

1146

Information cases

1460

Closed cases

3132

Irrelevant cases

9823

Total cases

Uburyo wakoreshaUtanga amakuru

WAKOHEREZA SMS KURI 2641

Ukoresheje telefoni yawe ushobora kohereza SMS kuri 2641 (Ni ubuntu).

WAKORESHA CODE *865#

Ukoresheje code ya USSD kuri telefoni yawe ukanda iyi mibare *865#.

UMURONGO WA INTERINETI

Uru rubuga rwakorewe gutanga amakuru kuri ruswa n'ibyaha bijyanye nayo.

WAKOHEREZA WHATSAPP KURI 0788309583

Tanga amakuru ukoresheje urubuga rwa WhatsApp